NYIRAKAJE Anastasie yashyikirijwe inzu yubakiwe na BSD ku bufatanye n’abaturage

 

Tariki ya 6/10/2020 Bureau Social de Développement yashyikirije NYIRAKAJE Anastasie inzu yamwubakiye ifatanyije n’abaturage. Iyo nzu iherereye mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Nganzo, Umudugudu wa Kumukenke.

Inzu ya Nyirakaje ifite ibyumba bitatu, icyumba cy’uruganiriro hamwe n’indi nzu igizwe n’igikoni, ubwogera n’ubwiherero ikaba yubatse mu kibanza NYIRAKAJE yahawe n’umuryango wa MPAYIMANA Vital, nawe usanzwe ari umugenerwabikorwa wa BSD. Mu kubaka iyi nzu, uruhare rw’abaturage rwabaye urwo kuzamura inkuta, hanyuma BSD irasakara ikora n’amasuku.

Mu gutaha iyi nzu kandi BSD yageneye NYIRAKAJE indi nkunga igizwe n’ibiribwa hamwe n’ibikoresho by’isuku ndetse n’ibikoresho byo mu nzu birimo ibitanda, ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa hamwe n’intebe zo mu ruganiriro.

Umuhango wo gushyikiriza inzu Nyirakaje witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu MUKAGATANA Fortunée, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Umukozi ushinzwe imiryango itegamiye kuri Leta mu Karere ka Muhanga, Madame NYIRATUNGA Iphigenie, Uhagarariye inama nkuru y’abagore mu Karere Ka Muhanga hamwe n’Abayobozi n’abakozi ba BSD.

NYIRAKAJE yagaragaje ibyishimo atewe no kuba abonye inzu yo guturamo iboneye kuko inzu yabagamo we n’abana bwe  yari ishaje cyane kandi bakayibanamo n’ingurube. Yshimiye BSD ku bufasha imuhaye, ndetse no kuba yaramufashije kugeranda asohoka mu bukene bukabije yabagamo mbere y’uko aba umugenerwabikorwa wa BSD.

Mu ijambo rye, yavuze ko nyuma yo kubona inzu, igikorwa agiye gukurikizaho ari ukuboneza urubyaro kuko yemeza ko kurera abana benshi kandi adafite ubushobozi byamubereye umutwaro uremereye cyane.

Mu gutaha iyi nzu, abitabiriye bakaba barafatanyije na NYIRAKAJE Anastasie gutera ibiti by’imbuto  mu butaka bwe, mu rwego rwo kumushishikariza kurya indyo yuzuye.

NYIRAKAJE wubakiwe inzu ni muntu ki?

NYIRAKAJE Anastasie ni umupfakazi, ufite imyaka 39 akagira abana batandatu, umukobwa umwe n’abahungu batanu. Umukuru muri bon i umukobwa ufite imyaka 18 naho muto afite imyaka 4.

Yabaye umugenerwabikorwa wa BSD mu mwaka wa 2017, bitewe n’imibereho mibi yari abayemo, bityo BSD ikiyemeza kumutoranya ngo ijye imugenera ubufasha. NYIRAKAJE yari atuye mu nzu nto cyane kandi ishaje, aho yayibanagamo n’abana be batandatu, ariko ikibabaje ni uko iyo nzu bayibanagamo n’ingurube.

Kubera ubuzima yari abayemo, kubonera aba ikibatunga byari bimukomereye, kuko byamusabaga guhingira amafaranga ariko nabwo ntabone ibiraka ku buryo buhoraho. Ibyo byatumaga igihe akenshi we n’abana be barya rimwe ku munsi ndetse hakaba igihe bamaze umunsi wose batariye. Ubu ibyo bikaba byarahindutse kuko ubu abana be bagaburirwa na BSD kuri cantine communautaire ya Kumukennke, kadi bakanagenerwa n’ubundi bufasha. Nawe akabona uko ajya mu mirimo yo kumufasha gutunga umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *