BSD yahaye abana imyenda n’inkweto

Abana 1500 b’abagenerwabikorwa ba BSD bahawe imyenda n’inkweto mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco w’isuku. Iki igikorwa cyo guha abana imyenda n’inkweto BSD ikaba igikora buri mwaka

Iki gikorwa cyabereye aho BSD ikorera hose mu kwezi kwa Nzeri 2020 aho mu karere ka Muhanga, abana b’abagenerwabikorwa bashya  780 bahawe imyenda n’inkweto naho abasanzwe 720 bahabwa inkweto gusa kuko bo ubushize imyenda bari bayihawe. Mu karere ka Kamonyi  abagenerwabikorwa bashya 150 bahawe imyenda n’inkweto abandi 150 bahabwa inkweto gusa kuko ubuhsize imyenda bari bayihawe. Mu karere ka Nyamagabe abana 200 bahawe imyenda n’inkweto.

Buri gihembwe kandi abana bahabwa ibikoresho by’isuku biromo amasabune, amavuta yo kwisiga, uburoso n’umuti w’amenyo n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *