Gufasha abana bo mu muhanda

Bureau Social de Développement yifuza ko nta mwana n’umwe wakwiye kuba mu muhanda. Serivisi ishinzwe abana bo mu muhanda, ifasha mu gukura abana mu muhanda bagafashirizwa mu Kigo, nyuma bakazashyikirizwa imiryango.

Iyo bageze mu kigo cya BSD, bafashwa mu mu birebana n’imibereho myiza, harimo kubagaburira no kubambika. Ntabwo birangirira aho kuko basubizwa no mu mashuri bagakomeza amasomo ku bayacikirije, naho abatarigeze bagera mu ishuri bagatangizwa bushyashya.

Uretse amasomo bahabwa mu mashuri, BSD ibategurira inyigisho zishingiye ku biganiro zireba n’imyitwarire myiza. Aha batozwa umuco w’isuku, bakanatozwa guhindura imyitwarire yabo, kugirango bazigirire akamaro kandi bakagirire n’igihugu. Ibi byose bikorwa mu gihe BSD iba irimo no gutegura imiryango y’abana, nyuma bakazasubizwa mu miryango, akaba ariyo ikomeza kwita ku burere bwabo.