Akarere ka Muhanga kashyikirijwe ishuri ribanza rya Gitega ryubatswe ku bufatanye na Fondation Margrit Fuchs

 

Tariki ya 20/1/2021 Fondation MARGRIT Fuchs ku bufatanye na Bureau Social de Dévéloppement yashyikirije Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ishuri ribanza rya Gitega. Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 227 ryubatswe ku bufatanye na Fondation Margrit Fuchs, mu murenge wa Rongi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Burerabana, ku birometero 37 uvuye mu mujyi wa Muhanga. Iri shuri rigizwe n’ibyumba by’amashuri bitandatu, Inzu y’ubuyobozi bw’ishuri, ubwiherero 24, hamwe n’ibigega bibiri byo gufata amazi y’imvura.

Imirimo yo kubaka iri shuri yatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2020 ku busabe bw’Akarere ka Muhanga, kifuzaga gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid19 hamwe no kugabanya urugendo rurerure rwakorwaga n’abanyeshuri batuye i Gitega bajya kwiga ku mashuri ari kure y’imiryango yabo.

Ababyeyi bakanguriwe kugira uruhare mu myigire y’abana

Aganira n’ababyeyi barerera ku ishuri ribanza rya Gitega, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bureau Social de Dévéloppement, Mutakwasuku Yvonne, yashimye ababyeyi ku ruhare rwabo mu gusiza ikibanza cyubatsemo iryo shuri, aboneraho no kubibutsa ko bagomba kugira uruhare mu myigire y’abana babo, babafasha gusubiramo amasomo hamwe no kubakoresha imikoro baba batahanye bava ku ishuri. Ikindi yabasabye ni ugukurikirana isuku y’abana, ku mubiri no kumyambaro.

Yasoje yemerera Ishuri ribanza rya Gitega ibiti by’imbuto zo gutera mu rwego rwo kurengera ibidukikije no guteza imbere imirire iboneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yashimye uruhare rwa Fondation Margrit Fuchs

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Ka Muhanga, Madame KAYITARE Jacqueline, yashimye Fondation Margrit Fuchs kuba yaremeye ubusabe bw’Akarere ikubaka ririya shuri ribanza rya Gitega. Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buha agaciro cyane uruhare rwa Fondation Margrit Fuchs mu mibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Muhanga. Yatanze urugero kuri iryo shuri rya Gitega, ko mbere y’uko ryubakwa abanyeshuri bakoraga urugendo rurerure bajya kwiga ku yandi mashuri aherereye kure y’imiryango yabo. Ibyo bikaba byarateraga ubucucike muri ayo mashuri ndetse bigatuma n’abana bamwe bata ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *