Bureau Social de Développement

Guhabwa inguzanyo na BSD byamufashije gukora umushinga ubyara inyungu

UWIZEYIMANA Theophile, umugenerwabikorwa wa Bureau Social de Développement (BSD), ashima inkunga hamwe n’inguzanyo yahawe, kuko bimaze kugira uruhare mu kumuhindurira imibereho.

Ibi yabitangaje ku itariki ya 18/05/2026, ubwo yasurwaga n’abajyanama b’Akarere ka Muhanga hamwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF) muri gahunda y’isuzuma ry’ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere.

Nyuma y’uko abagize itsinda ry’isuzuma, basobanuriwe na BSD ibikorwa igeza ku bagenerwabikorwa bayo mu Mirenge itandatu ikoreramo mu Karere ka MUHANGA, basuye imiryango y’abagenerwabikorwa bo mu Mirenge ya MUHANGA na RUGENDABARI mu rwego rwo kureba koko niba ibikorwa byasobanuwe bigaragara ku bo bikorerwa.

Ibikorwa byarashimwe

UWIZEYIMANA Theophile, umwe mu basuwe, yagaragaje aho ageze mu rugendo rw’iterambere n’imibereho myiza abikesha inkunga yahawe na BSD. Mu nguzanyo nto y’ibihumbi ijana (100.000 Frw) yahawe yakomezemo umushinga muto w’ubucuruzi bwa butiki, aho abona inyungu y’amafaranga ibihumbi birindwi mu cyumweru (7.000 Frw) yavanyemo ayo akoresha mu guhaha. Ibi bikaba byaratumye ava mu bucuruzi butemewe yakoreraga mu muhanda. Abagize itsinda ry’isuzuma bishimiye intambwe amaze gutera mu iterambere ry’umuryango, kuko ubu ariwe utunze umuryango, bitewe n’uko umugabo we yagize ikibazo cy’ubuhumyi.

Mu bundi bufasha BSD yamuhaye harimo korozwa inka, guhabwa ubumenyi mu gukora akarima k’igikoni no gufasha umwana we wiga mu mashuri abanza, aho ahabwa inkunga y’ibikoresho by’ishuri, ibikoresho by’isuku, imyambaro y’ishuri hamwe n’imyambaro isanzwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top