Bureau Social de Développement (BSD) izirikana ko abana ari ingufu z’umuryango ndetse bakaba n’imbaraga z’igihugu. Akaba ariyo mpamvu yiyemeje gufasha abana batishoboye ba mu miryango yo mu cyiciro cya cya kabiri cy’ubudehe.
Ubufasha BSD igenera abana buri mu byiciro bibiri aribwo ubufasha Nkangurambaga hamwe n’ubufasha bwo kubaha ibikoresho bitandukanye harimo iby’ishuri n’ibindi nk’imyambaro, ndetse n’ibindi bikoresho byo mu rugo.
Mu bufasha nkangurambaga abakozi ba BSD baha abana amasomo hakurikijwe ibyiciro by’imyaka barimo. Ni amasomo nyunganiraburere, agizwe n’isomo nyirizina, udukino, ingero zo kwigiraho, kubaza ibibazo n’ibindi. Hatangwa amasomo ku burere bw’umwana, ubuzima, uburere mboneragihugu, ubukungu, imyidagaduro, …
Kugirango ibikorwa byo gufasha abana bibagirire akamaro, hashyizweho ba “maman volontaires”, bita ku bana mu buryo buhoraho. Ibi bituma abana bumva ko hari umuntu ubitayeho, bakishimira kuba bafite uwo bita maman, bishimira kugira umuntu wo kwishyikiraho kandi wumva ibibazo byabo, bituma umwana yigirira icyizere, kandi bigafasha umwana gusohoka mu bwigunge.
Aba maman volontiares bakangurira abana b’imfubyi bibana guharanira uburenganzira bwabo no kuzuza inshinano zabo, bagira inama abana, babakangurira kwitabira ishuri, kumenya abana bakeneye ubufasha bwo kwivuza no kubahumuriza, kumenya abana bakeneye ubufasha mu mirire, gukangurira umuryango nyarwanda kwita ku burenganzira bw’umwana no gukangurira imiryango kwakira abana b‘imfubyi batagira kirengera.