Umuryango ugamije guteza imbere mu bukungu no mu mibereho myiza, abaturage batishoboye binyuze mu bikorwa bikurikira:
- Kwakira, gutega amatwi, kugira inama no gukurikiranira hafi abantu batishoboye n’abandi bose bafite ibibazo bikomeye, hagamijwe “KUBAFASHA KWIFASHA” ;
- Gusesengura ibibazo by’abatishoboye no kubishakira ibisobanuro kugirango haboneke uburyo buboneye bwo kubisobanurira abandi, kandi haboneke ibisubizo nyabyo koko ;
- Gukangura abaturage n’abandi bafatanyabikorwa baharanira Imibereho myiza y’abaturage hagamijwe gushakira hamwe umuti uhamye n’ibikorwa rusange bigamije kurwanya ubukene ;
- Guteza imbere ibigo by’uburezi n’amahugurwa no gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere uburezi ;
- Gushyigikira ibikorwa biteza imbere ubuzima;
- Gukora ibikorwa by’ubucuruzi bigamije gushigikira ibikorwa bijyanye n’intego zawo.