Bureau Social de Développement ni Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta, ukora ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri rusange, by’umwihariko abatishoboye.
Muri urwo rwego dufite gahunda zitandukanye zifasha abaturage kwikura ubwabo mu bibazo barimo hagamijwe kwizamura mu mibereho myiza no mu bukungu.
Aha twavuga nko kuvana abana mu muhanda bagasubizwa mu miryango yabo, kwita ku bana b’imfubyi, gufasha abana b’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye b’abacyene ariko b’abahanga no kwigisha urubyiruko imyuga.
Dufatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije gufasha imiryango itishoboye kwikura mu bukene binyuze mu koroza iyo miryango amatungo amagufi n’amaremare, no kwigisha gukoresha inguzanyo ntoya ku badafite ubushobozi bwo kugana ibigo by’imari.