Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Margrit Fuchs muri 2018

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Margrit Fuchs mu mwaka wa 2018, cyatangiye tariki ya 18 Nyakanga 2018 kikazasozwa tariki ya 25 Nyakanga 2018.

Muri iki cyumweru  BSD hamwe n’abagenerwabikorwa bayo bafata umwanya wo kuzirikana  ku bikorwa by’ubugiraneza bya Nyakwigenedera Margrit Fuchs washinzwe Bureau Social, bikaba n’umwanya wo gufata ingamba zo gukomeza ibyo bikorwa mu rwego rwo kusa ikivi yasize.

Mu bikorwa byo gutangiza iki cyumweru hamuritswe ibikorwa bya Bureau social mu nzego zitandukanye, harimo uburezi n’ubuzima, inguzanyo ziciriritse, gufasha abana batishoboye, gufasha abana bo mu muhanda, ibikorwa by’ishuri ry’imyuga harimo Ubukanishi, ubudozi, Guteka, n’Ububaji.

Iri murika rikaba ryafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, afatanyije na Perezida w’inama y’ubutegetsi ya BSD, hategeka Augustin hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa BSD, Yvonne Mutakwasuku.

Amafoto :