BSD mu gufasha guhangana n’ingaruka za Covid19

Mu gihe isi yose yugarije n’icyorezo cya Covid19, abagenerwabikorwa ba BSD nabo ingaruka z’icyo cyorezo zabagezeho cyane cyane ingaruka zirebana n’ubukungu n’imibereho myiza.

Mu gufasha abagenerwabikorwa guhangana  n’izo ngaruka, mu gihe cya gahunda ya “Guma mu rugo” Bureau Social de Développement yatanze inkunga y’ibiribwa igizwe n’umuceri, ibishyimbo na kawunga ku bagenerwabikorwa bayo ari ntiyibagiwe no gufasha indi miryango itari iy’abagenerwabikorwa nayo yari ikeneye ubufasha. Iyi nkunga ikaba yaratanzwe mu bice byose Bureau Social de Développement ikoreramo aribyo Muhanga,Kamonyi na Nyamagabe.

Mu Karere ka Muhanga imiryango yabonye inkunga y’ibiribwa ni 884 igize n’abantu 5.015, mu Karere ka Kamonyi imiryango yabonye inkunga ni 247 igizwe n’abantu 1.437 naho mu Karere ka Nyamagabe imiryango yabonye inkunga ni 305 igizwe n’abantu 1.630. Umuryango wabonaga inkunga hagendewe ku mubare w’abawugize hanyuma umuryango ugahabwa ibiribwa bimara iminsi icumi.

Ntabwo inkunga ya BSD yagarukiye ku biribwa gusa, ahubwo abagenerwabikorwa banaganirijwe ku ngamba zo kwirinda Covid19 kugirango kwirinda babigire umuco bityo hatazagira uwandura cyangwa akanduza undi. Ibi biganiro kandi byanahawe abana kuri za “Cantine communautaires” za BSD uko ari icyenda arizo Kinini, Gahogo, Gifumba, Kumukenke, Nyarusange, Nyamirama, Rugendabari, Nyarubaka na Kibirizi.

Ku birebana n’ibiganiro bihabwa abana  kuri za “cantines communautaires” babihabwa buri munsi aho ku munsi haza abana 30. Ni mu rwego rwo kubafasha kwirinda ubuzererezi no kugabanya ingaruka ziterwa n’imirire mibi kuko kuri cantine banahafatira ifunguro rya saa sita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *