Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yasuye ibikorwa bya BSD

Kuwa kabiri tariki 22/03/2017, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu UWAMALIYA Béatrice yasuye ibikorwa bya Bureau Social de Developpement.

Hamwe n’abari bamuherekeje, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BSD, Bwana MUSONERA Frédéric, ari kumwe n’Ushinzwe ibikorwa bya Fondation Margrit FUCHS muri BSD,Madamu MUTAKWASUKU Yvonne

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yafashe umwanya wo kuganira n’abanyeshuri ndetse n’abarimu ba BSD/VTC

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga hamwe n’abamuherekeje, bari kumwe n’abakozi ba BSD basuye ikigo cyakira abana bakuwe mu muhanda (Centre d’accueil) kiri i Gahogo mu murenge wa Nyamabuye

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yakiriwe n’imbyino z’abana barererwa mu kigo cy’i Gahogo

Yabahaye n’umwanya baraganira