Ubworozi bw’amafi : Indi ntambwe yo kwivana mu bukene ku bagenerwabikorwa ba BSD

Abagenerwabikorwa ba BSD bibumbiye muri Koperative KORA UTERIMBERE batangiye gukora ubworozi bw’amafi, bagamije kwivana mu bukene kugirango bashobore guhaza imiryango yabo.

Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango 50, yatangiye korora amafi mu mwaka wa 2020 mu gishanga cya Nyirangari, giherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Ruri, Umudugudu wa Karama. Ubu bworozi bukaba bukorerwa mu byuzi bitanu, biri ku buso bwa are 84.

Icyiciro cya mbere cy’iki gikorwa cyaranzwe n’amahugurwa y’abagenerwabikorwa ku birebana na tekiniki z’ubworozi bw’amafi. Icyiciro cya kabiri, cyaranzwe no gutunganya ibyuzi by’amafi, naho icyiciro cya gatatu ni ikirebana n’ubworozi bw’amafi nyirizina.

Mu ntangiriro, amafi mato ibihumbi icumi (10.000) niyo yatewe mu byuzi mu kwezi kwa Gashyantare 2021. Bikaba biteganyijwe ko umusaruro wa mbere uzaba wageze ku isoko mu kwezi kwa Nzeri 2021. Kuva icyo gihe noneho umusaruro uzajya uboneka buri kwezi.

Abagenerwabikorwa bibumbiye mur Koperative KORA UTERIMBERE, nibo bakurikirana ibikorwa bya buri munsi, aho abanyamuryango babiri, basimburana kuza  ku byuzi buri munsi kugirango bagaburire amafi kandi banayarinde kugirango hatagira icyayahungabanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *