Gutanga inguzanyo i Rugendabari : Abagenerwabikorwa ba BSD biyemeje kubyaza inyungu imishinga yabo

 

Bureau Social de Développement yatanze inguzanyo ziciriritse abagenerwabikorwa 14 bo mu Murenge wa Rugendabari, tariki ya 17 Werurwe 2021.

BSD itanga inguznayo binyuze muri Serivisi yayo ishinzwe inguzanyo ziciriritse mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye kwivana mu bukene, binyuze mu gukora imihsinga ibyara inyungu.

Imishinga yahawe inguzanyo mu murenge wa Rugendabari iri mu byiciro bitandukanye, harimo iy’ubucuruzi bw’amatungo magufi hamwe n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto.

Abagenerwabikorwa bahawe inguzanyo bagaragaje ibyishimo, ndetse biyemeza kubyaza umusaruro imishinga yabo kugirango badapfusha ubusa amahirwe bagize yo kubona inguzanyo.

Inguzanyo ziciriritse BSD itanga,  iziha baantu batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora. Inguzanyo iba iri hagati y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000 Frw) n’amafaranga ibihumbi magana ane (400.000 Frw) ku muntu, igatangwa mu byiciro, ku bwishingizi magirirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *