Bureau Social de Développement

BSD yiyemeje gufasha abakobwa babyariye iwabo mu gukira ibikomere

Kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 2 Ugushyingo, Bureau Social de Développement (BSD) yakoze ibiganiro by’isanamitima bigenewe abakobwa babyariye iwabo biga imyuga itandukanye mu ishuri ry’imyuga rya BSD.

Gahunda yo gufasha abakobwa babyariye iwabo, BSD yayitangiye mu mwaka wa 2021 ku bufatanye na Fondation MARGRIT FUCHS. Abakobwa bafashwa ni ababyariye iwabo ntibagire amahirwe yo gukomeza amashuri, kubera ingaruka zatewe no gutwara inda zitateganyijwe. Ubufasha bahabwa ni ukubigisha imyuga itandukanye yigishirizwa mu ishuri ry’imyuga rya BSD, kandi abana babo bakitabwaho mu irerero rya BSD aho bahabwa iby’ibanze umwana akenera mu gihe ababyeyi babo baba bagiye kwiga imyuga.

Intego y’ibiganiro ni ugufasha abo bakobwa gukira ibikomere batewe n’ingaruka zo guterwa inda batateganyije kandi bakiri bato, cyane cyane ibibazo byo kurera abana bonyine nta bushobozi bafite ndetse no kuba abenshi muribo bashyirwa mu kato n’umuryango. Ni muri urwo rwego BSD yahisemo kubafasha gukira ibyo bikomere binyuze mu biganiro by’isanamitima. Ibyo biganiro bakaba babihabwa buri ntangiriro y’umwaka w’amashuri, kuko byagaragaye ko ibyo bikomere bituma batakaza  icyizere cy’ejo hazaza ndetse bigatuma batanakurikira amasomo neza mu ishuri.

Muri ibyo biganiro abakobwa babyariye iwabo biga mu ishuri ry’imyuga rya BSD bafashe umwanzuro wo kudaheranwa n’ibihe byahise ahubwo bagategura neza ejo hazaza habo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top