Bureau Social de Développement

Amahugurwa y’urubyiruko rw’abakorerabushake ba BSD : Indi ntambwe mu kwihutisha iterambere ry’imiryango.

Mu ntego za Bureau Social de Développement (BSD) zo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene no kugera ku iterambere, yafashe ingamba nshya mu rwego rwo kwihutisha kugera ku iterambere.

Izo ngamba zijyanye no gukoresha urubyiruko rw’abakorerabushake muri gahunda zose zigamije iterambere ry’imiryango y’abagenerwabikorwa ba BSD.

Aba bakorerabushake ni urubyiruko rwatoranyijwe mu turere BSD ikoreramo, bakaba bararangije nibura amashuri yisumbuye kandi barahawe ubufasha bw’amafaranga y’ishuri na BSD.

Nyuma yo kubatoranya, BSD yabateguriye amahugurwa, kugirango bahabwe ubumenyi butuma bazashobora gukurikirana ibikorwa biterwa inkunga na na BSD hagamijwe iterambere ry’imiryango.

Mu mahugurwa, urubyiruko rw’abakorerabushake ba BSD, baganiriye ku mahame ya BSD, inkunga zitandukanye BSD igenera abagenerwabikorwa, indangagaciro ziranga abagenerwabikorwa ba BSD, uruhare rw’abakorerabushake mu iterambere ry’imiryango hamwe n’icyo BSD ibategerejeho n’igihe BSD imarana n’umuryango uhabwa ubufasha.

Kugirango uruhare rwabo rugire akamaro haba ku miryango ndetse no kuri BSD, abakorerabushake bahamagariwe :

  • Kujya basura imiryango ku buryo buhoraho
  • Gukurikirana imishinga ibyara inyungu mu muryango no kuyitangaho ubujyanama.
  • Kugeza kuri BSD amakuru y’ingenzi ku iterambere ry’imiryango
  • Gutegura no gutanga raporo y’ibikorwa

Abakorerabushake ba BSD biyemeje guhita binjira mu nshingano kugira ngo bihutishe iterambere ry’imiryango.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top