Kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 30 Mutarama 2026, umuyobozi wa Fondasiyo MARGRIT FUCHS, Madamu REGULA Gloor, yagiriye uruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda mu rwego rwo gusura ibikorwa iyo Fondasiyo itera inkunga mu Turere dutatu tw’Intara y’amajyepfo, aritwo Muhanga, Kamonyi na Nyamagabe.

Uruzinduko rwe rwabaye umwaya wo kuganira n’abagenerwabikorwa ndetse no kureba iterambere bagenda bageraho. Mu gihe cy’icyumweru, yasuye imwe mishinga Fondasiyo itera inkunga binyuze mu mushinga Bureau Social de Développement, harimo imishinga y’abagore bahawe inguzanyo bo mu Murenge wa Kayumbu mu karere ka Kamonyi, ibigo by’urubyiruko byo mu Karere ka Muhanga na Kamonyi mu mushinga bifite wo gukumira inda zitateganyijwe ziterwa abangavu n’ishuri ribanza rya VUGO ryubatswe na Fondation MARGRIT FUCHS mu murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga.

Yasuye kandi imiryango itishoboye yo mu Karere ka Nyamagabe ihabwa inkunga yo gufasha abana kwiga neza asura n’Ibitaro bya Kabgayi Fondasiyo itera inkunga yo gufasha abarwayi.

Umuyobozi wa Fondation MARGRIT FUCHS yishimiye intambwe imaze guterwa n’abagenerwabikorwa, anabashimira uruhare rwabo mu bibakorerwa hagamijwe guhindura imibereho yabo. Abayobozi ku rwego rw’Uturere bashimiye Fondation MARGRIT FUCHS ku nkunga itanga kuko ifite akamaro kanini mu mibereho myiza y’abaturage.