Tariki iya 20 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kuzirikana MARGRIT FUCHS. Ni icyumweru ngarukamwaka gitangira ku itariki ya 19 kigasozwa ku itariki ya 25 Nyakanga, hagamijwe kwibuka no guha icyubahiro MARGRIT FUCHS witangiye ibikorwa byo gufasha abatishoboye.

Umunsi wo gutangiza icyo cyumweru wabereye mu murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyamagabe witabirwa n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Umurenge, abagenerwabikorwa bo mu Murenge wa Kibirizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bureau Social de Développement n’Uhagarariye Fondation MARGRIT FUCHS mu Rwanda.
Umunsi waranzwe n’ubuhamya bw’abagenerwabikorwa, bashima iterambere bagezeho babikesha ubufasha bahawe na Fondation MARGRIT Fuchs, binyuze mu mushinga wa Bureau Social de Developpement, hamwe n’imurikabikorwa ry’ibikorwa byagezweho n’abagenerwabikorwa.

Abayobozi ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Umurenge, bashimye uruhare rwa Fondation Margirt Fuchs mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, basaba abagenerwabikorwa kubungabunga ibyo bamaze kugeraho.
Abagenerwabikorwa 88 bo mu Murenge wa Kibirizi bamaze imyaka 5 bahabwa ikunga na Fondation MARGRIT FUCHS binyuze mu mushinga Bureau Social de Developpement bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango binyuze mu kuba barakoresheje neza inkunga bahawe, bityo bahabwa icyemezo cy’ishimwe. Ubu bakaba bageze ku rwego rwo gukomeza kwiteza imbere batagendeye ku bufasha bari basanzwe bahabwa.

Uhagarariye Fondation Margrit Fuchs, yagejeje ku bitabiriye uwo munsi ubuzima bwa MARGRIT FUCHS, abamenyesha ko yarangwaga n’indangagaciro z’urukundo n’impuhwe aribyo byatumye yitangira abatishoboye cyane cyane abana bo muhanda n’abana b’imfubyi. Nyuma y’uko yitabye Imana ku tariki ya 25 Nyakanga 2007, azize impanuka y’imodoka ubwo yari avuye gutembereza abana yafashaga mu Nzu ndagamurage y’u Rwanda i Huye, ibikorwa yakoraga byarakomeje bigizwemo uruhare na Fondation yamwitiriwe “FONDATION MARGRIT FUCHS”.