Umunsi wa kabiri w’icyumweru cy’ibikorwa byo kuzirikana Margrit Fuchs

Mu gihe mu cyicaro cya Bureau Social de Développement mu Karere ka Muhanga, hakomeje icyumweru cy’ibikorwa byo kuzirikana Margrit FUCHS, kuri uyu wa kabiri taliki 26 Nyakanga 2016 habaye igikorwa cyo gutaha inzu abana bafatiramo amafunguro (Cantine communautaire) mu Kagari ka Gifumba, mu Murenge wa Nyamabuye.

 

Ni igikorwa cyagezweho ku bufatanye n’abaturage bo muri ako Kagari ka Gifumba  binyuze mu muganda, bishakira ibikoresho biboneka muri ako gace(amabuye, amatafari, ibiti n’imicanga) bazamura n’inzu ubwabo naho Bureau Social de Développement ibafasha kubona ibindi bikoresho b nka Sima, amabati n’inzugi.
Uwari uhagarariye ababyeyi yashimye imikoranire myiza bafitanye na Bureau Social de Developpement, agaragaza ko nabo bitabiriye ibikorwa cyane cyane iby’ubukorikori bibafasha kuzamura imibereho mu miryango yabo.
Ibi biri no mu byagarutsweho n’Umuyobozi wa Bureau Social de Développement Bwana HATEGEKA Augustin washishikarije ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, abasezeranya ubufatanye bushoboka mu gukomeza kwiteza imbere.