BSD yashimwe uruhare rwayo mu iterambere ry’imiryango

Mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka MUHANGA, ryabaye kuva tariki ya 3 kugeza tariki ya 7 Kamena 2024, Bureau Social de Développement (BSD) yahawe igihembo nk’umufantanyabikorwa mwiza w’Akarere ka MUHANGA mu iterambere n’imibereho myiza y’imiryango. Bimwe mu bikorwa BSD yamuritse ifashamo abaturage harimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi aho iha abaturage imirama y’imbiga, ibiti by’imbuto ziribwa n’ibiti bivangwa…

Abagenerwabikorwa ba BSD i Nyarubaka basezeranye imbere y’amategeko

  Byari ibyishimo bikomeye ku miryango 13 y’abagenerwabikorwa ba BSD bo mu murenge wa Nyarubaka basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 25/03/2021, nyuma y’igihe kirekire babana mu buryo budakurikije amategeko. Gusezerana kw’iyi miryango kwabereye imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka ari kumwe n’Umukozi ushinzwe Irangamimerere muri uwo Murenge. Hari kandi na bamwe mu bagize imiryango y’abasezeranye…

Gutanga inguzanyo i Rugendabari : Abagenerwabikorwa ba BSD biyemeje kubyaza inyungu imishinga yabo

  Bureau Social de Développement yatanze inguzanyo ziciriritse abagenerwabikorwa 14 bo mu Murenge wa Rugendabari, tariki ya 17 Werurwe 2021. BSD itanga inguznayo binyuze muri Serivisi yayo ishinzwe inguzanyo ziciriritse mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye kwivana mu bukene, binyuze mu gukora imihsinga ibyara inyungu. Imishinga yahawe inguzanyo mu murenge wa Rugendabari iri mu byiciro…

Fondation Margrit Fuchs/BSD yafunguye Centre Communautaire ya Rugendabari yubatswe ku bufatanye n’abaturage

  Tariki ya 17 Werurwe 2021, Bureau Social de Développement yafunguye Centre Communautaire ya Rugendabari, yubatswe na Fondation Margrit Fuchs/BSD ku bufatanye n’abaturage, mu Murenge wa Rugendabari, Akarere ka Muhanga. Mu muhango wo kuyifungura, hari Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, madamu KAYITARE Jacqueline, abayobozi bo ku rwego rw’Umurenge wa Rugendabari, ba mamans volontaires, hamwe n’abagenerwabikorwa ba…

Ubworozi bw’amafi : Indi ntambwe yo kwivana mu bukene ku bagenerwabikorwa ba BSD

Abagenerwabikorwa ba BSD bibumbiye muri Koperative KORA UTERIMBERE batangiye gukora ubworozi bw’amafi, bagamije kwivana mu bukene kugirango bashobore guhaza imiryango yabo. Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango 50, yatangiye korora amafi mu mwaka wa 2020 mu gishanga cya Nyirangari, giherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Ruri, Umudugudu wa Karama. Ubu bworozi bukaba bukorerwa…

BSD yahaye abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku

  Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri, BSD yatanze ibikoresho by’ishuri hamwe n’iby’isuku ku banyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza basubukuye amasomo tariki ya 18 Mutarama 2021 nyuma y’amezi 11 amashuri yabo afunze kubera icyorezo cya Covid19. Ni igikorwa cyabaye ku matariki atandukanye mbere gato y’uko ayo mashuri atangira, kikaba cyarabereye mu bice bitandukanye…

Akarere ka Muhanga kashyikirijwe ishuri ribanza rya Gitega ryubatswe ku bufatanye na Fondation Margrit Fuchs

  Tariki ya 20/1/2021 Fondation MARGRIT Fuchs ku bufatanye na Bureau Social de Dévéloppement yashyikirije Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ishuri ribanza rya Gitega. Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 227 ryubatswe ku bufatanye na Fondation Margrit Fuchs, mu murenge wa Rongi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Burerabana, ku birometero 37 uvuye mu mujyi wa…

NYIRAKAJE Anastasie yashyikirijwe inzu yubakiwe na BSD ku bufatanye n’abaturage

  Tariki ya 6/10/2020 Bureau Social de Développement yashyikirije NYIRAKAJE Anastasie inzu yamwubakiye ifatanyije n’abaturage. Iyo nzu iherereye mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Nganzo, Umudugudu wa Kumukenke. Inzu ya Nyirakaje ifite ibyumba bitatu, icyumba cy’uruganiriro hamwe n’indi nzu igizwe n’igikoni, ubwogera n’ubwiherero ikaba yubatse mu kibanza NYIRAKAJE yahawe n’umuryango wa MPAYIMANA Vital, nawe usanzwe…

BSD yahaye abana imyenda n’inkweto

Abana 1500 b’abagenerwabikorwa ba BSD bahawe imyenda n’inkweto mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco w’isuku. Iki igikorwa cyo guha abana imyenda n’inkweto BSD ikaba igikora buri mwaka Iki gikorwa cyabereye aho BSD ikorera hose mu kwezi kwa Nzeri 2020 aho mu karere ka Muhanga, abana b’abagenerwabikorwa bashya  780 bahawe imyenda n’inkweto naho abasanzwe 720…