Ubworozi bw’amafi : Indi ntambwe yo kwivana mu bukene ku bagenerwabikorwa ba BSD

Abagenerwabikorwa ba BSD bibumbiye muri Koperative KORA UTERIMBERE batangiye gukora ubworozi bw’amafi, bagamije kwivana mu bukene kugirango bashobore guhaza imiryango yabo. Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango 50, yatangiye korora amafi mu mwaka wa 2020 mu gishanga cya Nyirangari, giherereye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Ruri, Umudugudu wa Karama. Ubu bworozi bukaba bukorerwa…

BSD yahaye abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku

  Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri, BSD yatanze ibikoresho by’ishuri hamwe n’iby’isuku ku banyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza basubukuye amasomo tariki ya 18 Mutarama 2021 nyuma y’amezi 11 amashuri yabo afunze kubera icyorezo cya Covid19. Ni igikorwa cyabaye ku matariki atandukanye mbere gato y’uko ayo mashuri atangira, kikaba cyarabereye mu bice bitandukanye…

Akarere ka Muhanga kashyikirijwe ishuri ribanza rya Gitega ryubatswe ku bufatanye na Fondation Margrit Fuchs

  Tariki ya 20/1/2021 Fondation MARGRIT Fuchs ku bufatanye na Bureau Social de Dévéloppement yashyikirije Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ishuri ribanza rya Gitega. Iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 227 ryubatswe ku bufatanye na Fondation Margrit Fuchs, mu murenge wa Rongi, Akagari ka Ruhango, Umudugudu wa Burerabana, ku birometero 37 uvuye mu mujyi wa…

NYIRAKAJE Anastasie yashyikirijwe inzu yubakiwe na BSD ku bufatanye n’abaturage

  Tariki ya 6/10/2020 Bureau Social de Développement yashyikirije NYIRAKAJE Anastasie inzu yamwubakiye ifatanyije n’abaturage. Iyo nzu iherereye mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Nganzo, Umudugudu wa Kumukenke. Inzu ya Nyirakaje ifite ibyumba bitatu, icyumba cy’uruganiriro hamwe n’indi nzu igizwe n’igikoni, ubwogera n’ubwiherero ikaba yubatse mu kibanza NYIRAKAJE yahawe n’umuryango wa MPAYIMANA Vital, nawe usanzwe…

BSD yahaye abana imyenda n’inkweto

Abana 1500 b’abagenerwabikorwa ba BSD bahawe imyenda n’inkweto mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco w’isuku. Iki igikorwa cyo guha abana imyenda n’inkweto BSD ikaba igikora buri mwaka Iki gikorwa cyabereye aho BSD ikorera hose mu kwezi kwa Nzeri 2020 aho mu karere ka Muhanga, abana b’abagenerwabikorwa bashya  780 bahawe imyenda n’inkweto naho abasanzwe 720…

BSD mu gufasha guhangana n’ingaruka za Covid19

Mu gihe isi yose yugarije n’icyorezo cya Covid19, abagenerwabikorwa ba BSD nabo ingaruka z’icyo cyorezo zabagezeho cyane cyane ingaruka zirebana n’ubukungu n’imibereho myiza. Mu gufasha abagenerwabikorwa guhangana  n’izo ngaruka, mu gihe cya gahunda ya “Guma mu rugo” Bureau Social de Développement yatanze inkunga y’ibiribwa igizwe n’umuceri, ibishyimbo na kawunga ku bagenerwabikorwa bayo ari ntiyibagiwe no…

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Margrit Fuchs muri 2018

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Margrit Fuchs mu mwaka wa 2018, cyatangiye tariki ya 18 Nyakanga 2018 kikazasozwa tariki ya 25 Nyakanga 2018. Muri iki cyumweru  BSD hamwe n’abagenerwabikorwa bayo bafata umwanya wo kuzirikana  ku bikorwa by’ubugiraneza bya Nyakwigenedera Margrit Fuchs washinzwe Bureau Social, bikaba n’umwanya wo gufata ingamba zo gukomeza ibyo bikorwa mu rwego rwo…

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yasuye ibikorwa bya BSD

Kuwa kabiri tariki 22/03/2017, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu UWAMALIYA Béatrice yasuye ibikorwa bya Bureau Social de Developpement. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga hamwe n’abamuherekeje, bari kumwe n’abakozi ba BSD basuye ikigo cyakira abana bakuwe mu muhanda (Centre d’accueil) kiri i Gahogo mu murenge wa Nyamabuye