Nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 19 y’Amategeko Shingiro y’Umuryango Bureau Social de Développement (BSD), Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango itorerwa manda y’imyaka itatu, bityo rero Inama y’Ubutegetsi yari iyobowe na Dr RWAKUNDA Dominique yacyuye igihe, isimburwa mu nama idasanzwe y’Inteko Rusange yateraniye i Muhanga ku italiki ya 18 Kamena 2016, hatorwa Bwana HATEGEKA Augustin nk’umuyobozi mushya w’Inama y’Ubutegetsi.
Mu kubahiriza ibisabwa no kwegurira inshingano nshya umuyobozi watowe, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23/7/2016, hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi bucyuye igihe n’ubuyobozi bushya bw’Inama y’Ubutegetsi ya BSD mu nama isanzwe y’Inteko Rusange y’Umuryango, yateraniye ku cyicaro cyawo i Muhanga
Muri iyo nama, Inteko Rusange yagaragarijwe Raporo y’ibikorwa by’umwaka ndetse na raporo y’imikoreshereze y’umutungo, kuva muri Nyakanga 2015 kugera nuri Kamena 2016.
Inteko Rusange kandi yanamurikiwe Iteganyabikorwa ndetse n’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2016 – 2017 kugira ngo iyigeho hanyuma inayemeze.
Inteko Rusange y’Umuryango yishimiye ibyagezweho, inashimangira ko ari ngombwa kurushaho kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa ba Bureau Social de Développement mu kuzamura imibereho y’abatishoboye hagamijwe iterambere ry’umuryango.
Inteko Rusange kandi yemereye kuba Abanyamuryango abanditse babisaba bagera ku icumi.