Margrit FUCHS yavutse ku itariki ya 28 Werurwe 1917, ari umwana wa gatanu, ari nawe bucura iwabo. Yavukiye mu gihugu cy’Ubusuwisi (Switzland) muri Canton d’Agovie.
Yitabye Imana ku itariki ya 25/07/2007 azize impanuka y’imodoka yabereye i Save mu Karere ka Huye, aho bakunda kwita kwa Nkundabagenzi.
Amashuri abanza yayize i Windisch aho avuka, imyaka ine y’amashuri yisumbuye ayiga i Brugg,undi mwaka umwe yawize mu kigo cy’ababikira ahitwa Ursulina mu gihugu cy’Ububiligi, aho yavuye aje kurwaza umubyeyi we wari urembye.
Nyuma y’aho yakoze imyaka ibiri ku muganga w’amenyo ,yabaye kandi Umunyamabanga-Nshungamutungo wa Banki y’Abaturage y’iwabo mu Busuwisi; yakoze mu kigo cy’abubatsi (Bureau d’Architecture) cy’aho iwabo; yabaye umunyamabanga wa Musenyeri Joseph Gandolphi, muri Evêché ya Soleure, muri Diocese ya Baâle.
Ibi byose yabikoze akomeza gufasha Mama we wari urwaye.Ageze mu myaka 53, nyuma y’urupfu ry’umubyeyi we, yiyemeje gukoresha igihe cye cy’ikiruhuko cy’izabukuru yitangira abantu batishoboye. Nibwo yaje mu Rwanda mu 1970, atumiwe na Diocese ya Kabgayi.Ageze mu Rwanda yatangije « ‘Centre Saint André-Kabgayi », akoramo imyaka 22.
Mu 1992, nibwo yahavuye ajya kubana n’ababikira b’abadominikani muri URG, aha niho yatangiye cyane ibikorwa bigana ku batishoboye (vulnerables), aho yashyize imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza no kunoza imibanire y’abantu, akita cyane cyane ku bana batagira kivurira.
Mu gihe cy’ubuzima bwe Margrit FUCHS yaranzwe no gukunda umurimo ukozwe neza, kugira umwete n’ishyaka, kugira umutima w’impuhwe no kwiyoroshya.Ntiyumvikanaga n’umuntu ubeshya, akabeshyera n’abandi; yangaga amatiku, uburyarya, akarengane n’amacakubiri.
Yitaga ku bandi kurusha uko yiyitaho.Hari ibikorwa byinshi byagezweho ku bufatanye na Margrit FUCHS, ndetse amaze no kwitaba Imana ‘‘Bureau Social de Développement(BSD)’’ yarabikomeje ku bufatanye na ‘‘Fondation Margrit FUCHS-Suisse’’ yasize ashinze.
Ibyo bikorwa biherereye cyane cyane mu Karere ka Muhanga birimo:
- Kubaka ibigo by’amashuri abanza (Munyinya, Gatenzi, Biti, Gahogo, Rugendabari, Kabacuzi, Gihembe/Musambira, Nyamirembe/Kamonyi,…) ndetse na UCK (ICK ubungubu);
- Gufasha ibitaro bya Kabgayi, inyubako ya Maternité ya C.S. Kabgayi n’ibindi bigo Nderabuzima;
- Kubaka ikigo kinyuzwamo abana bakuwe mu muhanda mbere yo kubasubiza mu muryango;
- Gufasha kwishyura amafaranga y’ishuri ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bakomoka mu miryango icyennye cyane;
- Gufasha mu bicyenerwa by’ibanze ku bana b’imfubyi, abakomoka mu miryango icyenne cyane ndetse n’abasubijwe mu miryango bakuwe mu muhanda;
- Kwigisha imyuga urubyiruko,…
Margrit FUCHS yadusigiye umurage mwiza wo kubaka UBUMUNTU; kwita ku batagira kivurira kandi tukabikora nta zindi nyungu dutegereje, ahubwo tugaharanira uburenganzira bwa muntu cyane cyane uburenganzira bw’umwana bwo kurerwa, bwo kubaho neza kandi heza, bwo kubona ibimutunga, bwo kwiga; akagira agaciro nk’Umuntu.