BSD yashimwe uruhare rwayo mu iterambere ry’imiryango

Mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka MUHANGA, ryabaye kuva tariki ya 3 kugeza tariki ya 7 Kamena 2024, Bureau Social de Développement (BSD) yahawe igihembo nk’umufantanyabikorwa mwiza w’Akarere ka MUHANGA mu iterambere n’imibereho myiza y’imiryango.

Bimwe mu bikorwa BSD yamuritse ifashamo abaturage harimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi aho iha abaturage imirama y’imbiga, ibiti by’imbuto ziribwa n’ibiti bivangwa n’imyaka, imigina y’ibihumyo, imibyare y’insina.

BSD kandi ikurikirana abagenerwabikorwa ibaha ubumenyi mu birebana n’ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Uretse umusaruro w’ubuhinzi wamuritswe, hanamuritswe umusaruro w’ubworozi nawo abagenerwabikorwa bafashwamo na BSD aho bahabwa amatungo : Inka, ingurube, inkoko, Dendo hagamijwe kubafasha kubona indyo yuzuye mu muryango no kongera ubushobozi bw’umuryango mu bijyanye no kwihaza.

Mu bworozi kandi BSD yamuritse umusaruro w’amafi ukomoka ku bworozi bw’amafi bukorwa na Koperative KORA WIGIRE ikorera ubworozi bw’amafi mu gishaga cya NYIRANGARI, ibifashijwemo na BSD.

Uretse ubuhinzi n’ubworozi busanzwe bukorwa n’abagenerwabikorwa, BSD yatangiye kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ni muri urwo rwego ubu yatangiye gukora amasabune yifashishije umusaruro wa Avoka, amasabune akorwa na Koperative AGAKESHA MUBYEYI ibifashijwemo na BSD.   Naho kubirebana b’ubworozi abagenerwabikorwa ba BSD batangiye gutunganya amavuta y’inka.

Mu bindi byamuritswe harimo ibikorwa by’abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imuga rya BSD, mu Ishami ry’ubutetsi n’ubudozi. 

Une réflexion au sujet de « BSD yashimwe uruhare rwayo mu iterambere ry’imiryango »

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *